Maitre Bernard Ntaganda kuruyu wa kabili yitabye urukiko rwa Nyamirambo, amenyeshwa ibyaha bine aregwa birimo « kurema umutwe w’iterabwoba”, « gukwiragiza amacakubiri », « ubufatanyacyaha mu gutegura imyigaragamvyo nta ruhushya abifitiye » ndetse no « guhungabanya umudendezo w’igihugu ».
Bibiri muri ibi byaha akaba abifatanyije n’abantu umunani batawe muri yombi mu cyumweru gishize.
Amakuru dukesha Radio BBC avuga ko kuya 24 Kamena abantu bagera kuri 30 batawe muri yombi ubwo bari hafi ya ambasade y’Abanyamerika bitegura gukora imyigaragambyo batabifitiye uburenganzira, nk’uko umushinjacyaha yabitangaje, avuga ko ari uguhungabanya umudendezo w’igihugu..
Muri uru rubanza, Ntaganda yagaragaje ko uru rukiko rwa Nyamirambo rudafite ububasha bwo kumuburanisha, asobanura ko we nk’umunyapolitiki yari akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Urubanza rugeze hagati rwabaye rusubitswe gato nyuma y’uko Ntaganda atangaza ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari umukuru w’ishyaka. Yaje kumenyeshwa muri uru rubanza ko aburanishwa nk’umuntu ku giti cye.
Ubushinjacyaha bwamusabiye kugumq afunze mu gihe ukwezi iperereza ku byaha aregwa rigakomeza.
Uru rubanza rwe bikaba biteganyijwe ko rukomeza kuri uyu wa Gatatu.
Cynthia INGABIRE KANIMBA
Laisser un commentaire