Nyuma y’uko andi mashyaka yatanze abakandida bazayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ishyaka PS Imberakuri ryo ntawe ryatanze ngo baracyiyubaka

Mukabunani Christine, umuyobozi w’Ishyaka PS- Imberakuri aratangaza ko kubera ibibazo bitandukanye cyane bishingiye ku buyobozi bw’ishyaka, asanga Ishyaka abereye umuyobozi ritazatanga umukandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko iryo shyaka ricyiyubaka kandi ngo rigomba no kubanza kurema icyizere mu Banyarwanda nyuma y’uko uwari umuyobozi waryo Me Ntaganda Bernard yagiye arangwa n’amagambo y’urukoza soni nka “tura tugabane ni wanga bimeneke, bakabyinira mbetezi, n’ibindi.”
Ibyo yabitangaje ku wa 01 Nyakanga 2010, nyuma y’amahugurwa yari yahuje abayobozi b’Ishyaka PS-Imberakuri ku cyicaro cyaryo ku Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Twifuje kumenya uwo abayoboke b’iryo shyaka bazashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nzeri 2010, Mukabunani atangaza ko mu bakandinda 4 bamaze gushyikiriza kandidatire zabo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bategereje kureba abazemerwa ndetse bakurikire gahunda ya buri mukandinda mu kwiyamamaza kwe nyuma ni bwo PS-Imberakuri izatangaza umukandinda bazashyigikira bashingiye ku cyo azamarira Abanyarwanda.
Mukabunani yanasabye ko abayoboke b’ishyaka PS-Imberakuri bakwiye kwitegura neza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu, anavuga ko mu myigaragambyo iheruka gukorwa nta muyoboke w’ishyaka rye wigeze ayitabira, ko ndetse n’uwabikora yabibazwa ku giti cye.
Muri ayo mahugurwa yari yagenewe abayobozi b’iryo shyaka, yagarutse ku nsanganyamatsiko ebyiri ari zo imyitwarire y’Abanyapolitiki mu bihe by’amatora, icyo kiganiro cyatanzwe n’intumwa y’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda ndetse n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo Mukabalisa Donathille.
Twababwira ko kuri uyu wagatanu tariki 2 Nyakanga ariwo munsi wanyuma wo gutanga ibyangombwa bisabwa kubashaka kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Kugeza ubu amabakandida 4 aribo : Paul KAGAME uhagarariye ishyaka rya FPR INKOTANYI, HIGIRO Porosperi uhagarariye PL, NTAWUKURIRYAYO J.Damascene uhagarariye PSD, hamwe na MUKABARAMBA Arivella uhagarariye PPC, nibo batanze ibisabwa kuri uyu mwanya mu ri comissiyo y’amatora.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :