UMURYANGO AVEGA AGAHOZO INTARA Y’IBURASIRAZUBA UKOMEJE IBIKORWA BYO GUSURA NO GUFATA MUMUGONGO ABAPFAKAZI N’IMPFUBYI BASIZWE IHERUHERU NA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.

Muri gahunda ya avega agahozo yo gusura no gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kuri iki cyumweru basuye abarokotse Jenoside bo mu mirenge ya Murundi,Rukara na Gahini, mu rwego rwo gukomeza kwereka abapfakazi n’impfubyi ko batari bonyine.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rutuye bava ku murenge wa Rukara berekeza ku rwibutso rushyinguyeho inzirakarengane aho bashyizeho indabo nk’ikimenyetso cyo kubasubiza icyubahiro cyabo bambuwe.
Mu ijambo ry’uwari uhagarariye avega mu rwego rw’igihugu yavuze ko n’ubwo imibereho y’abarokotse Jenoside atari myiza nkuko byari bikwiye bagomba kugira ishyka ryo kubaho neza no guharanira kusa ikivi cy’abavu bagiye badaherana n’agahinda bibuka kandi baniyubaka.
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa Honolable Depute MUKAKARISA Faith akaba yizeje impfubyi n’abapfakazi ba jenoside kubakorera ubuvugizi ku bibazo byose byagaragaye, anatanga ubutumwa ku banyarwanda bose ko bagomba kwibuka kandi bakegera n’abarokotse mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.
Abafashe ijambo bose basabye abanyarwanda bose ko bakwirinda ikintu cyose cyagarura amacakubiri yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside banirinda ikintu cyose cyahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda.
Abasuwe bakaba bishimiye ubufasha avega idahwema kubagaragariza mu buzima bwabo bwa buri munsi haba mu bujyanama ku ihungabana n’inkunga ifatika.
Twababwira ko Avega yashyikirije imfashanyo n’impfubyi bo muri iyo mirenge yose uko ari itatu(Gahini,Murundi,Rukara).
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: «Twibuke abacu dukumira ihungabana twita no kubahungabanye, duharanira imibereho myiza y’iterambere ry’igihugu cyacu».

Posted 2010/06/28 by Bruce MUSHUMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :