Police y’ubutariyani yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho guteza akavuyo muri iki gihugu.

Polisi y’ubutaliyani yataye muri yombi abantu 24 bakomoka mu bushinwa no mubutaliyani, ndetse hafatirwa ibintu byabo bitandukanye mu rwego rwo guhashya ibyaha bikorerwa mu duce nka Toscane n’ahandi.

Nk’uko Le Monde ibitangaza abapolisi barenga 100 bwakeye bakora ibikorwa byo gusaka no gufata ibikoresho birimo imodoka zihenze ndetse n’amafaranga by’abantu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye nko kuzana abimukira rwihishwa mu Butaliyani.

Umuvugizi wa polisi yatangaje ati « hari sosiyete zirenga 100 ziri muri ubu bucuruzi, zibitsa amamiliyoni menshi mu Bushinwa ».

Abashinwa benshi muri iki gihugu baba ahitwa Toscane aho barenga 30.000, bensi muri bon ta mpapuro zibemere kugira aho, bakaba bakora cyane cyane mu nganda zitunganya imyenda.

Polisi yakomeje itangaza ko abantu 24 bafashwe harimo abashinwa 17 n’abataliyani 7, bakaba bakekwaho gukora muri Mafia mu bikorwa byo kuzana abantu, aho kugira ngo bakugeze mu Butaliyani ugomba kwishyura ama euros 13.000, iyo udashoboye kuyishyura ushyirwa mu kazi ugakora wishyura cyangwa ugashyirwa mu mwuga w’uburaya.

Muri iki gikorwa rero hafashwe n’ibikoresha bitandukanye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni nyinshi z’ama euros.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :