Leta ya koreya ya ruguru yakuriye inzira kumurima ibindi bihugu kumugaragaro.

Leta ya Koreya yatunguye isi yose aho yatangazaga kuri uyu wa mbere ko igiye kongera ingufu nyinshi mu bikorwa by’intwaro za kirimbuzi ku buryo ishobora kujya ku rugero rwo kwirinda ibibazo yaterwa na Amerika, ibi bikaba byatangajwe n’ibiro bya leta ya Koreya ya Ruguru KCNA.

« ibimaze iminsi bibereye mu kigobe cya koreya bigaragaza ko Koreya ya ruguru ikeneye kuzamura ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi mu buryo bushya ku buryo ishobora kwikingira politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bikorwa bya gisirikare » ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru.

Koreya ya ruguru rero ubushize kuri 12 gicurasi yatangaje ko yishimiye igeragezwa ry’intwaro nshya yari imaze gukorwa, gusa abahanga ntabwo babyemeye bakurikije uko ubukungu bw’iki gihugu bwifashe nabi.

Rodong Sinmun, umwe mu bagize leta ya Koreya ya ruguru yashimiye iki gikorwa agira ati « iri geragezwa ryagenze neza cyane, bikaba ari ibintu byo kwishimirwa, kandi bigaragaza iterambere muri siyansi na tekinoliji bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Koreya », uyu akaba kandi yaratangaje ko Let aye itunze ikitwa Bombe A.

Iri tangazo rije mu gihe leta ya Koreya y’Epfo hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byarimo bisaba Umuryango w’Abibumbye gufatira Koreya ya Ruguru ibihano bishya nyuma yo kuba yararashe ubwato bwo muri Koreya y’Epfo muri werurwe.
Barack Obama mu nama ya G8 i Toronto muri Canada yagize ati « ONU igomba kubwira Koreya ya Ruguru ko ibyo irimo ari ibintu bitakwemerwa na gato ».

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire