uzafatanwa igihangano adafitiye uburanganzira azajya ahanwa nitegeko rirengera abahanzi

Munzu mberabyombi ya minicom habereye inama yari yahuje abahanzi bo mu rwanda hamwe na societte nyarwanda ya bahanzi .
inshingano ziyo societte akaba ari uguharanira inyungu zu mutungo bwite mubyubwenge;kwegeranya porogaramu zibihangano byakoreshejwe muburyo butandukanye;kwishyuza no gushyikiriza abahanzi amafaranga yavuye mubihangano byabo byakoreshejwe na bandi.
kubera ikibazo kimaze kugaragara cya piratage ;iyo akaba ariyo nzitizi ya mbere ituma abahanzi badatera imbere;ubu hakaba hafashwe ingamba zuko uzafatwa wese afite igihangano adafitiye uburenganzira agomba kujya ahanwa ni tegeko rirengera abahanzi ibi akaba ari byatangajwe na bwana Binamungu epaphrodite umuyobozi mukuru wiyo societte irengera abahanzi .
nkuko twabitangarijwe nabamwe mu bahanzi nka mpazimaka rafiki ndetse na miss channel
batangaza ko iyi societte iziye igihe kuko ibihangano byabo ntamusaruro byabahaga ubu bakaba bafite ikizere ko ibihangano byabo bizajya bibafasha mubuzima bwabo bwaburi munsi.
bamwe mubahanzi bakaba batabyunva kimwe na bagenzi babo dore yuko bavuga ko iyo societte nyarwanda yabahanzi ifite kuba ntatandukaniro ni shyirahamwe ryabahanzi ryabanje ryitwa LIRAM.
abahanzi bose bakaba basabye bagenzi babo kujya biha agaciro mubyo bakora banakora ibihangano bifite ireme kandi batanga ubutumwa bahindura umuryango nyrwanda;amwe mumashyirahamwe ane akorera muriyo societte harimo isoko arts rda ikora ibijyanye nu bugeni ;harimo kandi iriza cart ikora ibijyanye
naza cinema;harimo iyitwa ingoma music association ikora ibijyanye na musika;harimo kandi iyitwa la plume d´or ikora ibijyanye nu bwanditsi nu busizi.

Besabesa .M.etienne

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :