Igenamigambi Ngoma

AKARERE KA NGOMA KAZAKORESHA AMAFRANGA Y’U RWANDA ASAGA MILIYARI 6 MUNGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2010NA2011 MUBIKORWA BITANDUKANYE BITEZA IMBERE AKARERE N’ABATURAGE MURI RUSANGE .

Ibi ni ibyavugiwe munama yari ihuje Njyanama y’Akarere ndetse n’ abayobozi banyuranye b’ako karere harimo n’umuyobozi wako bwana NIYOTWAGIRA FRANCOIS, ubwo banagaragazaga imigo y’ibyo bazakora mu mwaka utaha .Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na ministre w’umuco na sport Joseph HABINEZA. Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa biteguye gukorwa muri uyu mwaka wa2010-2011 na umuyobozi w,Akarere, birimo ibyinjizan’ibizasohoka bizatwara akayabo k’amafranga y’urwanda angana na 6.476.476.292 hiyongereyeho andi angana na553.608.304 yasigaye kuy’ingengo y,imari y,umwaka uzarangira ku 1/07/2010 ,abagize Njyanama bagaragaje impungenge bafite kubintu bimwe na bimwe bitagaragajwe mungengo y’imari y’umwaka utaha, nko kuba bataragaragaje inkunga yaterwa ishuri rikuru rya Kibungo INATEK,Kubirarane by’abahoze ari abakozi ba kigarama,kukibazo cy’ibura ry’amazi mu murenge waMutenderi kandi bigaragara ko imiyoboro ihagera, gusa hakaba hasigaye ikibazo cya moteur, ndetse banavuga kubagize Njya nama y’igihugu y’urubyiruko nayo itarashyizwe mu igenamigambi ry’uyu mwaka. Aha umyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko impamvu batabishyize mu igenamigambi aruko bimwe biri munzira yo gukemuka ibindi nabyo bikaba byari byashyizwe mu ngengo y’uyu mwaka dusoza ,ngo hakaba n’ibyo bagiye kubanza kurebera hamwe mbere yuko iyi genamigambi izashyirwaho umukono na njyanama y’akarere.
Muri iyo nama kandi, Akarere ka Ngoma kagaragarije Njyanama y’akarere imihigo gafite muri 2010na2011 mbere na mbere berekana ibyagezweho: nko kubaka isoko rikuru rya Kibungo ,ikorwa ry,imihanda isaga 200 km,guhuza ubutaka ,kwerekana amashuri yubatswe n,ibini…..
Mumihigo y,umwaka utaha , ngo hazubakwa hotel hafi y’ako karere,guhuza ubutaka bungana na15.602ha buzaterwaho ibihingwa biteza imbere akarere aribyo :ibigori,umuceri,ikawa,urutoki ari nako ngo bashishikariza abaturage gushyira inyongera musaruro mumirima yabo kugirango bayibyaze umusaruro.Bazashishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari,bafasha ba rwiyemeza mirimo gushinga inganda zinyuranye ,bazanashyigikira Centre z’ubucuruzi ziri KIBUNGO,REMERA naKAREMBO ari nako hubakwa izindi ,hazubakwa ikibuga cy,imikino iRUHINGA muri SAKARA.Muri uyu mwaka kandi ngo hazongerwa ibikorwa by’amazi n’umuriro w’amashanyarazi aho bitari banashyira imihanda ahantu hanyuranye ,hubakirwa abantu batishoboye bagera kuri 130, abafite Nakatsi bagera kuri 1.129 batuzwe muburyo bw’umudugudu.Mu buzima ngo bazihatira gushishikariza abaturage kuzamura umubare mu kuboneza urubyaro no kujya ari benshi mubwishingizi ubwo aribwo bwose ndetse no kwipimisha icyorezo cya sida.Muburezi hazongerwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bwayo kandi bita kumashuri y’inshuke ,ibi bikajyana no guhugura abarimu.Naho mumibereho myiza n’Ubutabera ngo hazabaho gukangurira abaturage ibikorwa by’amatora NO GUTORA NEZA banabafasha kwikemurira ibibazo kimwe n’izindi nshingano z’Akarere.
Mubibazo byagaragayemo nk’iby’inanasi zera ari nyinshi nta soko, Ministri HABINEZA Joseph yatangaje ko ubu abahinzi bazo babonewe isoko muruganda rw’INYANGE, ariko asaba ubuyobozi gushaka n’andi masoko hirya no hino mu gihugu kuko ngo ubu umwero wazo ugera kuri toni150 ,yanabasabye gukorana nawe kugirango bakomeze gushaka ibyateza abaturage baho imbere anasabye ubuyobozi gukomeza kwerekaabaturage inzira nziza ibageza kumibereho myiza n’amahoro arambye kandi asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora imirimo iteza igihugu imbere kandi narwo rwiteza imbere.
UWIMANA ROSETTE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :