AKARERE KA KIREHE KAZAKORESHA AMAFARANGA ANGANA NA MILIYALI ZISAGA 15 Z’AMAFARANGA Y’URWANDA MU NGENGO Y’IMALI 2010-2011.

Ibi n’ibyemejwe n’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa Gatanu. Ubwo bareberaga hamwe ingengo y’imali y’umwaka ushize uko yakoreshejwe bafatira n’ingamba ibitaragenze neza kugirango izo ngorane ntizizongere kugaragara mu ngengo y’imali y’umwaka utaha. Hakurikiyeho kungurana ibitekerezo hongerwamo n’ibyibagiranye. mu bikorwa bizibandwaho muri iyo ngengo y’imali harimo kuzahura ubukungu havomerwa imyaka, guhuza ubutaka, gufata neza umusaruro w’ibinyampeke, gutanga amatungo(inka, ihene,ingurube)guca nyakatsi,kubahiriza igishushanyo mbonera cya centre ya Nyakarambi, kuvugurura centre z’ubucuruzi no kurangiza icyiciro cya 1 cya Guest House ya Kirehe, hazakorwa kandi imihanda migari n’imito, hubakwe n’ikigo abagenzi bategeramo imodoka, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, guteza imbere amakoperative ( Umurenge SACCO) Hazubakwa kandi n’ibyumba by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe Bwana GASASIRA Janvier akaba yavuze ko ibyo byose bizagerwaho kubufatanye bw’inzego zose. akaba yakomeje avuga ko kugaragaza ingengo y’imali ari byiza kuko yaba abashoramali ndetse n’abaturage bose bisangamo bityo bikaborohereza mu bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais we yishimiye ingengo y’imali 2010-2011 kuko ngo we asanga yarateguwe neza bityo bikaba bizafasha akarere kwiteza imbere mu bukungu.

Twababwira ko ingengo y’imali y’umwaka ushize yanganaga na Miliyali 4.
muri miliyali zisaga 15 z’ingengo y’imali eshanu muri zo zikazagenerwa umushinga wa KWAMP ukorera mu karere ka Kirehe.
Prezida wa Njyanama akaba yasoje inama abasaba kuzakoresha iyo ngengo y’imali neza.

Bruce MUSHUMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :