Ephrem NKEZABERA yapfuye adaciriwe urubanza.

Uwunganiraga Ephrem NKEZABERA waregwaga ibyaha bya Genocide, aratangazako uwo mugabo hashize ukwezi yitabye Imana azize indwara ya cancer y’umwijima. Ephrem NKEZABERA yari yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 30 kiza kugirwa imfabusa muri Werurwe, ubwo abacamanza bari basabye ko azongera kuburanishwa.

Kuri uyu wa kane, umwunganira mu manza nibwo yatangarije ibiro ntaramakuru Hirondelle, ko uwo yunganira amaze ukwezi apfuye, akaba rero adashobora kwongera gukurikiranwa. Ephrem NKEZABERA yitabye Imana tariki 24 Gicurasi, yafatwaga nk’umwe mubatanze amafaranga yakoreshejwe muri Genocide yakorewe abatutsi, ari no kurutonde rw’abashinze Radio yashishikarije abahutu gutsemba abatutsi RTLM ndetse akaba yaranasambanyaga abagore ku gahato.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :