KIBUNGO/NGOMA : BAFATANYWE AKAMASHINI GATUBURA CASH !

Ubuyobozi bwa police mu karere  ka ngoma  mu ntara y’ iburasirazuba ,bwataye muri yombi abagabo babiri  , bakurikiranyweho kuba bakora ubujura bukoresheje amayeri bagacuza abaturage utwabo.Abo batawe muri yombi ,bafatanywe akamashini bavuga ko  ariko bakoresha  mu gutuburira abaturage amafaranga.

Radio izuba ivugana n’ umuyobozi wa police mu karere ka ngoma supt Arbert  Ndatsikira    Gakara avuze ko abo bajura bafatiwe  mu mudugudu wa Rebezo, akagali ka Mahango,umurenge wa kibungo, kuwa  gatatu mu masahab ya saa kumi n’ igice  z’ igicamunsi, bafatanywe akamashini karimo inoti ebyiri imwe nzima ya 2000  n’ indi y’ igipapuro babwira abaturage ko bagiye kubatuburira amafaranga, ubu bari kuri station ya police ya Kibungo ;bakaba barafashwe bari bamaze iminsi  bayogoza  uturere twa Kayonza na Rwamagana. Ikindi umuyobozi wa police avugako atari ubwa mbere bafungwa  kuko no mu gihe gishize bari bafungiye I kabarondo.

Umuyobozi wa police kandi yatangalije Radio Izuba ko ngo ni ubwo hafashwe abo babiri ariko ko hari chaine ndende yabo bajura bagishakishwa.gusa   abo  bajura bafashwe nta cyo barambura baturage.

Ubu bujura buhanishwa igihano cy’ igifungo  kuva  ku mezi atatu kugeza  ku myaka itanu.

 

MUTETERI Geneviève

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :