umwiherero uzahuza inzego z’ubutabera uzatanga umuti ku bibazo bitari bike.

Kuva ku wa 24 – 25 Kamena 2010 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hateganyijwe kubera umwiherero uzahuza abayobozi bafite ubutabera mu nshingano zabo kimwe n’ibigo bya Leta bifite aho bihurira n’ubutabera ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu.
Tharcisse Karugarama, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, atangaza ko intego z’uwo mwiherero ari uguteza imbere igihugu kigendera ku mategeko hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza n’umuco w’amahoro.
Mu itangazo dukesha Minisiteri y’Ubutabera, uwo mwiherero uzahuza abayobozi 69 baturutse mu bigo bitandukanye bifite imikoranire ya buri munsi na Minisiteri y’Ubutabera ari byo Urukiko rw’Ikirenga, Minisiteri y’Umutekano, Poilisi y’igihugu, Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ubuyobozi bwa TIG, Inkiko za Gisirikare, Ubushinjacyaha bukuru bwa Gisirikare, Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no guteza imbere Amategeko. Hatumiwe kandi imiryango ya sosiyeti sivili ndetse n’abafatanya bikorwa mu rwego rw’ubutabera.
Mu nsanganyamatsiko zizaganirwaho harimo kurwanya ruswa, irangiza ry’imanza, ibibazo byerekeye imanza Leta iburana, kurushaho kubaka ubushobozi mu nzego zose zigize urwego rw’ubutabera, kurushaho kunoza uburyo bwo guhuza ibikorwa by’ubutabera n’ibindi.
Iri tangazo rikomeza ryerekana ko uyu mwiherero ufite akamaro gakomeye mu kwihutisha imikorere n’imikoranire hagamijwe kugera ku ngamba z’igihugu z’iterambere mu by’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2007 – 2012).
Umwiherero nk’uyu ni ku nshuro ya gatatu uzaba ubaye.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :