OBAMA ngo yaba akunzwe n’abanyakenya kurusha Abanyamerika ayobora.

Perezida wa Amerika Barack Obama akunzwe cyane muri Kenya kurusha ahandi hose ku isi ndetse no mu gihugu cye ayobora. Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo cya Amerika cy’Ubushakashatsi mu bihugu 21 byo ku isi.

Perezida Obama arakunzwe cyane muri Kenya aho ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko akunzwe ku kigero cya 95%, ndetse aba bose bakaba bagaragaza ko bamufitiye icyizere ku kuba yabonera umuti ibibazo byugarije isi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Nation, hafi ababajijwe bose muri ubwo bushakashatsi bagaragaje ko bazi neza ko Obama afite aho ahuriye n’igihugu cyabo.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bihugu byiganjemo idini ya Islam aribyo bidafitiye icyizere Obama kurusha ibindi byose byakorewemo ubwo bushakashatsi, ukuyemo Indonesiya, ahanini bitewe n’uko Obama yahabaye mu bwana bwe, ho usanga bamwiyumvamo ndetse banamufitiye icyizere.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :