Mu gihugu cya Uganda batangiye amasengesho yo gusabira igihugu cyabo.

Kubera intera ikabije ruswa imaze kugeraho, Perezida Museveni yagennye ko uyu munsi tariki 21 Kamena uba umunsi w’amasengesho aza kubera ahitwa Kololo, I Kampala. Uyu munsi hateganyijwe amasengesho yo gusaba Imana imbabazi no gusengera igihugu kigakizwa.

Amakuru dukesha The Monitor avuga ko Perezida Museveni, mu itangazo yashyize ahagaragara ryasomwe na Minisitiri muri Perezidanse, Beatrice Wabudeya, yasabye abagande gusengera cyane igihugu cyabo. Iryo tangazo rigira riti: “N’ubwo twageze kuri byinshi byiza mu myaka 24, hari ibintu byinshi byagenze uko tutabiteganyije… nko kunyereza umutungo, kwigwizaho umutungo no gukoresha nabi umutungo wa leta”.

“Tuzahurira hamwe ku munsi udasanzwe w’amasengesho no gusaba imbabazi kugira ngo dushimire Imana igirire ubuntu n’imbabazi iki gihugu cyatoranijwe.”

Yakomeje agira ati: “Abagande batazabasha kuza I Kololo bashobora kuzateranira ahandi haboroheye hafi yaho batuye mu rwego rw’iyi gahunda kuri uwo munsi.”

Amasengesho rusange biteganyijwe ko aza kwitabirwa na nuri wese hatarebwe ishyaka cyangwa idini.

Museveni yaburiye abarutage be ababwira ko Uganda ishobora kwitesha imigisha y’Imana mu gihe haba hakomeje kubaho kutayumvira, gusa ngo kurundi ruhande, babyungukiramo baramutse bubashye Imana.

Perezida yavuze ko mu bigomba gusengerwa cyane kuri uyu munsi harimo ruswa, kunyereza umutungo, gutanga ibitambo by’abantu, ubukonikoni, gukoresha nabi umutungo w’igihugu, gutwarwa n’imibonano mpuzabitsina n’ibindi byaha byibasiye igihugu cye.Ati Imana niyo ishobora kubikemura kuko imbaraga z’abantu zo byaranze.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :