Leta y’u Rwanda n’iya Congo zikomeje gushaka icyazamura amahoro n’ubumwe hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe na mugenzi we wa Congo-Kinshasa, Tumba Mwamba bongeye gushimangira ubushake bw’impande zombi mu guhanahana amakuru mu rwego rwo kubangamira icyateza umutekano muke mu bihugu byombi.

Nk’uko Gen Kabarebe yabitangarije The New Times, ngo iyo nama yabereye i Rubavu iri mu rwego rw’ibyo abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ubwo babonanaga, aribyo gusubukura umubano no gushakira hamwe amahoro mu karere. Yongeyeho ko nyuma y’aho ingabo z’ibihugu byombi zikoreye hamwe ibikorwa byo kurwanya FDLR, ingabo za Congo zakomeje ako kazi ngo kandi bikaba byaragenze neza.

Minisitiri w’ingabo wa Congo we yavuze ko imitwe nka FDLR ndetse na CNDP yo ku ruhande rwa Gad Ngabo ikomeje guteza umutekano muke mu gihugu cye. Abaminisitiri bombi bakaba bemeye gukorana ikiganza mu kindi ngo bahagurukire ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Iyo nama yari irimo n’abahagarariye inzego z’iperereza ku mpande zombi, abayirimo bakaba biyemeje gukomeza kubonana kugeza igihe ikibazo cy’umutekano muke kizarangirira.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :