Abanyeshuri bagera ku 6 bigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bazize impanuka y’imodoka.

Kuri iki Cyumweru tariki20 Kamena, ku Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo habereye impanuka ikomeye ya bisi yari itwaye abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bavaga I Kigali bagana i Butare, iyi yagonganye na tagisi nto (mini bus), abantu batandatu bitaba Imana.

Amakuru dukesha Orinfor aratumenyesha ko bisi nini yari itwaye abanyeshuri yacitse feri ubwo yari igeze ku Kamonyi, imbere yayo hakaba hari igikamyo, shoferi wa bisi agerageza kukizibukira ariko akubitana na tagisi yo mu bwoko bwa minibisi yavaga I Muhanga igana I Kigali kandi atari yigeze ayica iryera, n’uko biragongana. Abantu batandatu bo bahise bitaba Imana, abandi bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Byavuzwe kandi ko abo banyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakoze impanuka biga mu ishami rya Agronomie bakaba bari bavuye I Kigali mu rugendo-shuri bari gusubira I Butare. Ubwo twateguraga iyi nkuru umubare wabakomerekeye muri izi modoka zombi wari utaramenyekana.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :