Abanyarwanda bari mubuhungiro mu gihugu cya Kameroun barasabwa gutaha mu gihugu cyabo bitarenze umwaka utaha wa 2011.

Uhagarariye HCR muri Cameroun, Catherine Hamon, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abashinwa ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi ahariho hose ku isi, yaba muri Cameroun, Congo cyangwa u Bufaransa, kimwe n’ahandi ahariho hose ku isi. Yavuze ko bafite icyizere cy’uko ibimaze kugerwaho kugeza ubu ari nako bizakomeza gutera imbere, ndetse anashimangira ko itariki ntarengwa ya kiriya cyemezo izakomeza kuba 31 Ukuboza 2011.

HCR na leta ya Cameroun bafasha impunzi z’abanyarwanda zigera ku 1467 mu mpunzi zigera ku 12955 ziba mu murwa mukuru Yaounde ndetse na Douala, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’icyo gihugu kuva mu 1994, muri Cameroun hatuye abanyarwanda bagera ku 2000.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda bari I Yaounde, Francois Xavier Niyonzima, yatangaje bategereje ko ibintu bimera neza, ngo nibitagenda neza nti bateganya kuhava.

HCR yemeza ko kugirango habeho ugutahuka kw’impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cyabo bizagendera ku kuba ibintu bizarushaho kugenda neza mu Rwanda kubirebana na politiki yo gutuza abanyarwanda bahunze igihugu cyabo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo hari n’indi nzitizi irebana n’ibibazo by’amasambu bitari bicye mu gihugu, ahanini bitewe n’uko igihugu ari gito.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :