Umucamanza w’umunyamerika wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe by’agateganyo.

umucamanzaUrukiko rukuru rwa Republika y’u Rwanda, kuri uyu wa kane rwemejeko umucamanza w’umunyamerika Piter ERLINDER ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Genocide aba arekuwe by’agateganyo. Iki cyemezo gifashwe n’urukiko rw’ubujurire, kije kivuguruza icyari cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaciwe mu byumweru bibiri bishize.Uyu mucamanza Piter afite imyaka 62 y’amavuko, ntiyabashije kuboneka murubanza rwe kubera impamvu z’uburwayi, ari nazo zashingiweho n’umucamanza BUSINGE Jackson asaba ko yaburana ari hanze.
uyu mwanzuro ukaba wemejwe nyuma yo gusuzuma impapuro zatanzwe n’abaganga b’abanyamerika ndetse n’ababanyarwanda mu minsi mike y’uburwayi bwe. Akimara kwemererwa ko aburanira hanze y’uburoko abamuburanira bagera kuri 4 banejejwe n’uko uwo baburanira adohorewe. Uretse rero iki cyemezo ntayandi mabwiriza Piter yahawe agira ibyo amubuza n’ibyo amwemerera. Piter akaba yemerewe gusubira iwabo muri Amerika, ariko akazajya yitaba ubutabera uko ahamagajwe, kuko agikurikiranyweho guhakana no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Tubamenyeshe ko Piter yaje mu rwanda azanywe no kuburanira INGABIRE Victoire uhagariye ishyaka ritaremerwa FDU INKINGI.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :