URUZINDUKO RWA PREZIDA MURI RUSIZI

President paul Kagame arasaba abaturage ba Rusizi kwitabira ubucuruzi kuko imana yabahaye gutura hantu hafite ubukire. Ibi nyakubahwa president wigihugu yabivugiye muruzinduko rwe uyumunsi mumurenge wa Rwimbogo mukarere ka Rusizi, muri gahunda ye yo gusura abaturage hirya no hino mugihugu. Nyakubahwa prezida paul kagame uruzinduko rwe akaba yabanjirije gusura abahinzi b’umukeri mukibaya cya Bugarama aho yanenze abayobozi kutakoresha icyo kibaya neza kuko hari ibicye bimwe nabimwe bitahinze. Akaba yasabye abayobozi gukurikiranira hafi abo baturage bafite ubutaka budahinze kububabura bakabuha abafite ubushake n’umwete.
Mubiganiro abaturage bagiranye na prezida wa republika paul Kagame mu kagari ka gashonga mu murenge wa rwimbogo, bashimye prezida kubyiza adahwema kubagezaho harimo umuhanda Rusizi – bugarama, inganda 17 za kawa yabagejejeho, inka 558 za kijyambere zahawe abaturage, umuriro wageze muri gashonga ndetse n’ingobyi yabarwayi mu bigo nderabuzima 2.
Abaturage baribahagarariwe n’umuyobozi wabo wa karere bwana SINDAYIHEBA Phabian basabye nyakubahwa prezida paul kagame gukwirakwiza umuriro mumirenge yose, amazi meza hose, ndetse n’akaminuza ya ICT bahawe bakongereramo ayandi mashami cyane cyane ay’iteremberery’icyaro.
Bwana Celestine KABAHIZI goverineri w’intara y’iburengerazuba ngo buri muntu muntara ye agomba kumva ko gukora neza kandi kare ariyo ntangiriro y’ubukire bwe, akaba yijeje nyakubahwa paul kagame ko inama yabahaye bazayishira mubikorwa mugihe cya vuba.
Prezida paul kagame yavuze ko ubukire akarere ka Rusizi bafite batakagombye gukena kuko bafite ikiyaga hafi yabo,amashyamba babyaza umusaruro, ndetse bakaba bahana imbibi na congo ndetse n’iburundi. Asaba ko ibyo byose babibyaza umusaruro bakora cyane kandi burigihe bakibuka kuzirikana iterambere ry’igihugu.
Prezida paul kagame y’ibukije abayobozi gukanguka bagakora inshingano zabo uko bikwiye kuko ngo mumujyi wa rusizi hakirangwa n’inyubako zishaje zitagendana n’igihe, aha yavuze ko zigomba gusenwa bitaba ibyo abayobozi bakegura. Asaba ko bibaye ngombwa hakoreshwa ingufu mugushyira mubikorwa icyateza imbere abaturage.
Mubibazo prezida paul kagame yagejejweho n’abaturage harimo uburiganya bw’abamwe mubarwiyemeza mirimo bambuye abaturage akarere nikagira icyo babikoraho,aha prezida yategetse gukurikirana uyo mugabo agafatwa, ibibazo byamasambu yavuze ko ibyo itakagombye kuba bikiriho kuko buri muturage agomba guhabwa ibye byanze bikunze. Ibibazo bw’inka za girinka munyarwanda byagaragaye cyane murako karere yasabye abayobozi gusubiza izo inka abarenganye ndetse nabatishoboye bakazihabwa. Asaba abayobozi guzaza bakemura ibibazo byabaturage bitagombereye ko uwe bwite ahigerera.
GACINYA REGINA R/IZUBA IRWIMBOGO-IRUSIZI

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :