Igihugu cya Arabiya Saudite kiyemeje gufasha Islael mugikorwa cyo gusenya ahakorerwa ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu gihe Israel yitegura ibitero mu rwego rwo gusenya ahakorerwa intwaro za kirimbuzi mu gihugu cya Iran, Guverinoma ya Arabia Saudite imaze gutangaza ko igiye kwemerera icyo gihugu kuzakoresha ikirere cyayo.

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza kivuga ko ubwo Israel izaba igiye gutera Iran ngo Arabia Saudite yiteguye kwemerara icyo gihugu gukoresha ikirere cyayo giherereye mu majyaruguru y’igihugu ngo kuko ari byo bizayorohera kugera aho Iran ikorera ibitwaro bya kirimbuzi. Gikomeza kivuga ko Israel izibanda ahanini mu gace ka NATANZ ndetse na QOM, kuko ngo ari uduce duherereyemo ahanini ubutare bwa Uranium.

Utu duce kandi duherereye kuri km 2.250 uvuye aho ibi bihugu byombi bigabanira, ngo ibi bikazorohereza indege za Israel mu kubona ibikoresho ku buryo bworoheje ubwo bazaba bamaze gutera igihugu cya Iran.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko zimwe mu mpamvu zituma Arabia Saudite izemerera Israel gukoresha ikirere cyayo, ngo ni uko ibi bihugu byombi bidacana uwaka na leta ya Teheran, kandi byose bikaba bifitiye ubwoba Iran kubera ibitwaro bya kirimbuzi iri kugerageza kwigwizaho.

Naho perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad, yavuze ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ikosa rikomeye ubwo yashyigikiraga icyi cyemezo.

Reka tubabwire ko ku italiki ya 9 z’uku kwezi, akanama gashinzwe umutekano mu muryango wabibumbye kari kafatiye ibyemezo igihugu cya Iran, kugira ngo kireke umugambi wayo wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi ariko kugeza ubu ntacyo byigeze bitanga.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :