Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufransa arakirwa kuri uyu wa kabiri

U Rwanda rurateganya gusubukura umubano ushingiye ku bukungu n’igihugu cy’UBufransa mbere y’impera z’uyu mwaka.
Ibyo ni ibitangazwa n’ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bufransa Jacques Kabale, uzatangira imirimo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu birori byo ku mwakira biteganyijwe mu biro by’umukuru w’Ubufransa Nicholas Sarcozy.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru l’Express,Ambassaderi Jacques Kabale yatangaje ko ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iteganya guhura n’abashoramari b’Abafransa mbere y’impera z’uyu mwaka.
Ku kibazo cy’uko igihugu cy’ubufransa gikomeje gutangaza ko mu Rwanda amategeko y’inkiko atigenga,ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bufransa yatangaje ko asanga Ababivuga ari uko batazi neza u Rwanda naho u Bufransa bukaba bubivuga kuko bwumva butarabasha kugera aho butanga abanyarwanda babuhungiyemo baregwa genoside.
Kuri we ngo inzira iracyari ndende ariko ngo ibihe bizagenda bihinduka gahoro gahoro.

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :