Abarwayi bo muri congo kinshasa baratabarizwa.

Mu gihugu cya Kongo Kinshasa haravugwa Ibisambo byateye Ikigo nderabuzima cya Bomongo, giherereye ku birometero 450 uvuye i Mbandaka, ububiko bwacyo bw’imiti ndetse n’ibindi bikoresho byose byifashishwaga mu buvuzi bigasahurwa.

Amakuru ya Radio Okapi, Radio y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri KOngo Kinshasa, MONUC, aravuga ko iki kigo cyasahuwe nyuma yaho muri kariya gace ka Bomongo hagaragariyemo umutekano muke utewe n’inyeshyamba zishyize hamwe ngo ziharanire ubwigenge bw’agace ka Dongo.

Nk’uko bitangazwa na Getry Malungu, muganga mukuru uhagarariye kiriya kigo nderabuzima, ngo ubu kwita ku buzima bw’abarwayi ni ikibazo kibakomereye cyane, kuko nta cyitwa umuti cyangwa ikindi gikoresho kikiharangwa.

Uyu muganga akomeza avuga ko ingaruka bari guhura na zo cyane ari ubwiyongere bw’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka abandi bakicwa n’indwara ya tetanos ikunze kwibasira impinja.

Kuri ibi kandi hiyongeraho kuba ngo guhera mu kwezi kwa 11 2009 ababyeyi batwite ndetse n’abana nta n’umwe muri bo wari wakingirwa.

Malungu yagize ati « Duhamagariye abantu bose bafite ubushake, imiryango mpuzamahanga ndetse n’iyo mu gihugu imbere ko yaza ikadufasha.”
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :