Abahinzi bo mu karere ka Gatsibo barasabwa kudapfusha ubusa umusaruro babonye.

umurima w'ibigori

Abahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba baratangaza ko babonye umusaruro ushimishije w’ibigori bikaba bigiye kugezwa ku isoko.
Ngamije Fidel uhagarariye abahinzi b’igori mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko ibigori by’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bizagurwa n’uruganda MINIMEX (Minoterie Industrielle Import Export Company) Urwo ruganda rukaba rwaremeranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ko ari rwo rugomba kuzagura ibigori by’abaturage bo muri iyo Ntara.
Ngamije Fidel yashishikarije abo bahinzi kuzitabira igikorwa cyo kugurisha ibigori byabo kuko bizatuma batagira igihombo ku isoko.
Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Monique Nsanzabaganwa yasuraga uruganda MINIMEX ruri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusoro,yatangarije abayobozi b’urwo ruganda ko bagomba kwihutisha igikorwa cyo kugura ibigori by’abahinzi.

Minisitiri yakomeje avuga ko Leta yatanze inguzanyo ingana na Miliyari 1.2 kuri urwo ruganda MINIMEX kugira ngo bazagure toni zigera ku 8000 z’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yavuze kandi ko MINIMEX imaze kugura toni zigera ku 1500,iyo nguzanyo bakazayishyura mu gihe kingana n’amezi 6 hariho n’inyungu ya 5%.
Umuyobozi w’uruganda MINIMEX Umurerwa Josephine,we yavuze ko bimwe mu bibazo bahura nabyo iyo baguze ibigori by’abo bahinzi hari igihe usanga byarangiritse ugasanga uruganda rubihombeyemo.
Ikindi yavuze ni uko ibyo bigori bazabigura hagati y’amafaranga 140 na 150 ku kilo bitewe n’umusaruro w’ibigori abo bahinzi bazaba bafite. Abaturage bo muri aka karere barasabwa kudatesha agaciro umusaruro babonye, bityo bagategereza kugurirwa ku giciro kiza kizabageza ku iterambere.
Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :