KWIZIHIZA UMUNSI W’UMUSORESHWA KU RWEGO RW’IGIHUGU IRUSIZI

Ibikorwa byo kwizihiza no kuzirikana umunsi umusoreshwa bigomba kubahirizwa na buri wese kuko bifite isano n’iterambere ry’igihugu. Ibi nibyavuzwe na nyakubahwa prezida wa republika y’uRwanda Paul Kagame mu muhango wo kwizihiza umunsi umusoreshwa wabereye mu murenge wa kamembe mukarere ka Rusizi muntara y’iburengera zuba uyumunsi kurwego rw’igihugu. Bikaba ari kunshuro ya 9 murwanda bizihije umunsi w’umusoreshwa aho isanganyamatsiko y’uyu mwaka wagiraga iti “ Hitamo iterambere uba umusoreshwa mwiza”.
Mwijambo ry’ikaze bwana KABAHIZI Celestine governeri w’intara y’iburengerazuba, yashimye prezida wa republika ku byiza yabasezeranyije akana bibagezaho harimo kubaka umuhanda wa Rubavu-Musanze, umuhanda Bugarama- Kamembe ndetse n’ikibuga cy’ikamembe kirimo kuvugururwa. yavuze ko murwego rw’iterambere babashije kugera mugipimo gishimishije kuko imisoro itangwa n’abasoreshwa yakoresheje neza. Akaba yavuze ko mumwaka ushije bashoboye kwinjiza amafaranga angana na miliyari 6.3.000.000 ugeranyije n’umwaka 2008 hiyongereye 17%.
Commiseri mukuru wikigo gishinjwe imisoro n’a mahoro mugihugu madamu mary BAINE, yavuze ko kuba abacuruzi bitabira kushyura imisoro y’ibicuruzwa byabo, babashije kugera kumihigo bihaye aho bitabiriye ibikorwa by’ubutabazi murako karere harimo kubaka ingo 30 za baturage basenyewe na mazi, gushinga ishyirahamwe ry’abadamu bakoraga muburyo bwamagendo ubu bakaba bafite isoko rikomeye irusizi, bishyuriye imiryango 2000 mituelle de santé ndetse bahaye ibihembo bitandukanye kubasoreshwa beza mugihugu cyose.
Mary baine yavuze ko” ntabyera ngo de’’ kuko hakiri kugaragara abantu badasora, magendo acyambuka mugihugu ndetse nimyumvire yabacuruzi nabikorera kugiti cyabo ikiri hasi murwego rwo kumenya akamaro ko gusora. Ibyo byose ngo nibyo bateganya kurwanya muruyumwaka kandi ngo bigomba kuzatungana.
Ministry w’imari nigenamigambi bwana John RWANGOMBWA, we arasanga buri musoreshwa agomba kwishima kuko iyo bavuga ko igihugu kirimo guterimbere bagomba kumva ko baba babigizemo uruhare. Avuga kandi ko uyu mwaka n’umwaka utaha wa 2011 bagomba bafite intego yo kugera kumusaruro wa amafaranga miliyari 479 na milioni 600.000. ndetse bakaba bafite gahunda yo kugabanya gutungwa n’inkunga zo hanze ahumbwo bagakoresha umusaruro wo mugihugu , aha yavuze ko bafite umihigo yo kuzamura umusaruro w’igihugu (GDP) ukava kuri 13.6% ukagera kuri 14.5% inkunga zituruka hanze bikagabanyuka bikava kuri 12% bukajya kuri 10.4%. mumwaka 2012-2014.
Mwijambo nyamukuru prezida paul kagame yagejeje kubaribitabiriye uwo muhango yababwiye ko kuba umusoreshwa mwiza bituruka kumyumvire n’ubushake,ndetse kumva no gukora neza kandi kare.

Element
Prezida PAUL KAGAME Yanavuze Ko Urwanda Rugyeze Mugihe Cyo Gucuka Rukava Mubihugu Biterwa Inkunga Ahumbo Iterambere N’ubukungu Rufite, Mugihe Kirimbere Ruzajya Rutera Inkunga Ibindi Bihugu Bikenye. Twabamenyesha Ka Uyumunsi Yatashe Kumugaragaro Ububiko Bw’ibicuruzwa (MAGERWA)Imutara N’ikamembe Mukarere Ka Rusizi bikaba aribimwe yari yaremereye abacuruzi nabikorera kugiti cyabo mumihigo ye. nkuko umuyobozi mukuru wa magerwa mugihugu bwana LAMBERT NYONI yatangarije abanyamakuru yavuze ko iyo magerwa ikaba yaratwaye akayabo kamafaranga milioni 949 y’umutara y’ikamembe namafaranga milioni 322. ikaba ngo ifite ubushobozi bungana na metro cube 760 ishobora kujyamo ama prouduit tone 751.

GACINYA Regina R/IZUBA MUKARERE KA IRUSIZI MUBURENGERAZUBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :