URUZINDUKO RWA PEREZIDA W’IGIHUGU MU KARERE KA NYAMASHEKE

Abaturage basaga ibihumbi bitatu bo mukarere ka nyamasheke ndetse no munyengero zayo, uyumunsi bazindukiye mumurenge wa kagano mukarere ka nyamasheke muntara y’iburasirazuba mukwakira nyakubahwa prezida wa repubulika paul Kagame muruzinduko yagiriye murako karere. Muri gahunda yagusura abaturage hirya no hino mugi8hugu.
Uruzinduko rwe rukaba rwamijeari rug kuzsa kubashimra kuri byinshi byza bakoze mubijyanye no gushira mubikorwa gahunda ya leta ndtse no kubihanganisha kubyago bagwiriwe mugihe cyumutingito wa hitanye abaturage ndetse ikanasenyera benshi murako karere.
Aha ikaze abshyitsi bakuru bwana habyarimana j.batiste umuyobozi wa karere ka nyamasheke yavuzeko akarere gatuwemo nabaturage 359.884, akarere kakaba gafite imirenge 12,utugari 38 n’imidugudu 188.
Yavuze kandiko akarere ka nyamashake mugushyira gahunda ya leta igaragarira mu nkingi 4 z’iterambere z’;igihugu babigyezeho 85% aho kubijyanye n’ubukungu bahinze ibiti byikawa 8350 bakaba nngo bateganya gusarura ikawa toni zisaga 5000. Kubera kubungabunga ishyamba ya nyungwe neza yongereye abakera rugendo bityo bashoboye kubaka ihoteri yabakera rugendo itwa nyungwe forest lodge. Kubijyanye n’ubuzima bubatse ibigo nderabuzima hirya no hino, amashuri abanza na yisumbuye ndetse imihanda imwe n’imwe yarubatse. Kubijyanye nimibereho myiza yabaturage hatanzwe inka 1783 muri gahunda ya garura inka,abatishoboye barubakiwe ndetse nabasenyewe numutingito bitaweho,ndetse abaturage 60% bitabira gahunda yo kubitsa no kuzigama. Mubyifuzo yasabye nyakubahwa prezida yasabye ko yakomeza kubashyigikira muguteza imbere igihungwa cya kawa,ubukerarugendo,ndetse no gukwirakwiza umuriro namazi mumirenge yose.
Mwijamba prezida paul Kagame yagyejeje kubaturage ba nyamasheke yatangiye abashima kumwete numurava bagize mukwita kumibereho yabo murugyero rushimishije haba mubuzima , isuku, uburezi ndetse no mubikorwa remezo. Abasaba ko bakomeza kuba intangarugero muri byose kuko bizabagirira inyungu kuri bo.prezida paul Kagame akaba yabibukije ko harabanzi mugihugu batakifuriza ibyiza ababwirako batagomba guha amatwi abantu nkabo. Nyakubahwa prezida paul Kagame yahaye urubuga abaturage kubaza ibibazo; aho ibibazo abaturage Babajije harimo kwamburwa amasambu n’ubuyobozi , abayobozi barangarana abaturage ntibakemure ibibazo byabo, ikibazo cy’umuturage yambuwe inka 2 police nibabikurikirana uko bikwiye, abaturage bamwe na bamwe batagerwaho n’ifumbire, n’ibindi.
Prezida yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukemuka muminsi mike bitarenze ukukwezi. twabamenyesha ko prezida yasuye abahinzi borozi ntangarugero ndetse akaba ateganya kugirana ibiganiro kuruyu mugoroba nabavuga rikijyana aribo opinion leaders. tubabwireko kumunsi wejo umunsi bumusoreshwa kurwego rwigihugu bizabera mukarere ka rusizi muntara y’iburengerazuba.

GACINYA Regina R/IZUBA NYAMASHEKE

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :