Ishuri rikuru ry’ubuhinzi uburezi n’ikorabuhanga INATEK ririshimira ko ryahawe uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi nyuma y’imyaka 7 rimaze rifunguye imiryango

Abanyarwanda baturuka mucyaro mbere yo kwerekeza mu migi ninayo mpanvu ubuhatekerejwe ko cyazamurwa mu rwego rwiterambere.
Ibi n’ibitangazwa na Senateri NCUNGUYINKA mwijambo yavugiye mwishuli rikuru ry’ubuhinzi uburezi n’ikoranabuhanga rya kibungo ( INATEK) Ubwo hishimirwaga ko iryo shuli ryahawe uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi kumugaragaro.
Uyu munsi ubaye nyuma y’imyaka igera kuri 7 .iri shuli ryuguruye amarembo kubashaka kuryigamo ,abasaga 2000 bakaba baranarangije kuhigira icyiciro cya 2 cya kaminuza arinabyo bishimira ariko cyane ko impamyabumenyi zabo zihawe agaciro.
Iri shuli ngo ryagiyeho kugirango rifashe abatari barabonye amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga za kaminuza cyane bikomoka kumateka yagiye aranga igihugu cy’Urwanda mbere ya Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994 kuko hari abavutswaga uburenganzira bwo kwiga uburezi ari ubwabamwe bavuga ko hagomba kwiga abazabona imyanya,ati ubu siko biri kuko ubuyobozi ari ubwa bose,nkuko bitangazwa na Fabrice HABANABAKIZE umwe mubanyeshuri bize muriryo shuri , mw’izina ry’abanyeshuli ati kandi ntiducike intege dukomeze duheshe ishema INATEK.
Uyu munsi wanatanzweho certificat kubayobozi n’inzego zinyuranye zitangiye iri shuli, cyane kubarimu bigishaga muri kaminuza nkuru y’uRwanda bakomoka mucyahoze ari intara ya Kibungo banakoraga badahembwa.
MUSANGWA Sigfrid wabaye umuyobozi w’iri shuli kwikubitiro aratangaza ko yishimye cyane kuva aho yumviye icyemezo cy’inama y’abaministre kuko icyasaga n’indoto kuriwe cyabaye impamo.
Umuyobozi wiri shuri Padiri Dominique KAREKEZI akaba nawe ashimira abashinze iri shuri avuga ko ibyo baharaniye bitabaye impfabusa ari n’umwanya mwiza wo kubazirikana kandi ko igikorwa batangije kitazasubira inyuma kandi ko uburenganzira bahawe bugiye kubafasha kugeza byinshi kuri INATEK.
Ikindi kandi ngo bagiye kugaragaza uruhare rwiri shuri mwiterambere ryaho bari,begereza ubumenyi nikoranabuhanga rubanda murwego rwo guteza imbere ibikorwa icyaro no guhindura imibereho yabaturage.
Sen NCUNGUYINKA akaba kandi anasaba abanyeshuli guha agaciro iri shuli baba indahigwa kuko agaciro kabo ,ishuri ryabo n’akabarishinze kazagaragarira muburyo bazitwara mubyo bazaba bashinzwe kuko nabataba ibigwari ishema rya INATEK rizahoraho.
Twababwira ko iri shuli ryatangiye muwi 2003 ryigamo abanyeshuli 356 ubu rikaba ryigamo abasaga 6000,muri bo abasaga 2000 bakaba bamaze gusoza icyiciro cya 2 cya kaminuza akaba ari nabo bategereje kuzashyikirizwa impamyabumenyi zabo muri Nyakanga yuyu mwaka.

Cynthia INGABIRE KANIMBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :