AEDN MUKUZAMURA UBUREZI BUTANGA UMUSARURO MU BIGO

Abanyeshuri bo uri Kaminuza nkuru y’u Rwanda bakomoka mu Karere ka Ngoma bibumbiye mu muryango witwa AEDN (Association des étudiants du district Ngoma ) Kuri uyu wa Gatandatu bari mu isozwa ry’irushanwa ryiswe « Star sur le banc » ryari ryitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bigize aka Karere. Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Rwunge rw’amashuri rw’ i Kabere ahahuriye ibigo bigera ku 9 byari bigeze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwaIntego y’iryo rushanwa ikaba yari ugufasha barumuna babo gukunda gusoma ,kubafasha gutegura ibizamini bya Leta no kugira ngo batinyuke bakuru babo babarahuraho ubumenyi butandukanye .
Mu magambo yahavugiwe hashimiwe abanyeshuri bateguye icyo gikorwa dore ko bagaragaje ko bashaka kugera ikirenge mu cy’ababareze barushaho kubaka igihugu.Uwari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa madamu MUKANDELA Ephigénie Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma wari uhagarariye Akarere yashimiye aba banyeshuri avuga ko atari uburezi gusa ahubwo ko ari uburere batojwe bwo kuzirikana barumuna babo no guteza imbere abanyrwanda .Umuyobozi wa AEDN Bwana MUHIRE Christian yishimiye ubuhanga abana bagaragaje anabasaba kurushaho kongera umumenyi bafite kugirango ubutaha iki gikorwa kizagende neza .
Mu bigo 9 byari byitabiriye iri rushanwa aribyo Ishuri ryisumbuye rya Kigarama ,irya Musamvu ,Rukira ,Sake ,ASPEK ,Kabare ,Gasetsa,TTC ZAZA, na Seminari nto y’I ZAZA ,bine muri byo nibyo bayabonye ibihembo.ku mwanya wa mbere haje Urwunge rwa ‘amashuri rwa Kabare na Gasetsa ku mwanya wa gatatu haza seminari nto y’izaza naho ku mwanya wa kane haza ASPEK .Bose hamwe bahawe ibihembo bingana n’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri(12000Frw).Hahembwe kandi umukorwa wigararagaje neza muri iryo rushanwa wahembwe amafaranga y’u Rwanda ibimbi cumi(10000Frw).
Abagize iri shyirahamwe si ibi bakora gusa kuko bafite n’ibindi bikorwa birimo ;gukangurira abaturage kuringaniza imbyaro ,guhugura abana n’abayobozi b’ibigo gukoresha za mudasobwa, gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere n’ibindi.Uyu muhango ukaba kandi wari witabirwe na KETTY Mukashema,uhagarariye DUSAF mu burasirazuba.

Par Dominique Murengerantwari/R.IZUBA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :