Umuyobozi wa police mu Bugesera aratangaza ko muri iyi minsi bitegura isabuku y’imyaka 10, abaturage bo muri aka karere babagaragarije ishusho nziza y’ubufatanye

Abaturage baragenda barushaho kwibona muri polisi y’u Rwanda muri iyi minsi yitegura kwizihiza imyaka icumi imaze ishinzwe.
Ibi ni ibitangazwa na Spt Jacques RWAGATI umuyobozi wa police mu karere k’iBugesera aho atangaza ko mu bikorwa bakoze muri iyi minsi abaturage babagaragajemo ubushake, ikindi kandi bakaba babaha amakuru menshi muri iyi minsi bitandukanye n’uko byari biri munsi ishize.
SPT Jacques RWAGATI arakomeza asaba abaturage kurushaho kwibona muri police, ngo dore ko nta na kimwe bageraho badafatanije n’abaturage.
Kimwe n’ahandi mugihugu , muri aka karere k’iBugesera muri iyi minsi polisi yitegura kwizihiza isabukuru y’ imyaka 10 , umunsi uteganijwe kw’italiki ya 16, hakozwe ibikorwa binyuranye birimo icyumweru cyo kurengera ibidukikije , umutekano wo mu muhanda no kurwanya ihohoterwa.
Kurengera ibidukikije bakonoreye amashyamba, batera ibiti ku nkegero z’umuhanda ahantu hangana n’ibirometero 15, hanasiburwa imiferege icamo amazi, kurwanya ihohoterwa bakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa igitsina, batanga n’ubutumwa binyujijwe no mumashuri kuburyo bwokurwanya no gukumira ihohoterwa, hanabaye amarushanwa y’imivugo.
Ubu bari mucyumweru cyahariwe ubuzima mugihe bazasoreza ku cyumweru cyahariwe siporo ibi byo ariko mu karere k’iBugesera bikaba bitazakorwa ngo dore ko biri kurwego rw’igihugu.
Twababwira ko police y’igihugu yagiho kw’italiki ya 16 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka w’ 2010.

MWISENEZA Martin

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :