KURYA IBIHUMYO NGO BYA BIRUTA KURYA INYAMA

Muri gereza nkuru ya Kibungo kuri uyu wa mbere abagororwa bagera kuri 25 batoranijwe mubandi bari mu mahugurwa azamara iminsi icumi ku buhinzi bw’igihumyo .Aya mahugurwa bakaba barimo kuyahabwa na koperative y’abahinzi b’ibihumyo yo mu karere ka Ngoma .Bakaba bari guhugurwa ku buhinzi bwacyo,nyuma hakazabaho no gushyira mubikorwa ibyo biga. Batangiye bigishwa imvano y’ibihumyo’aho basanze bikomoka muri aziya ndetse ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane bifata iki gihingwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu kinjiza amadovizi menshi kuruta ibindi.Muri ibyo bihugu ni nk’ubushinwa ndetse n’ubuyapani.Bize kandi ku moko yabyo,aho ku isi hari amoko agera ku 189 ariko murwanda hari amoko 4 gusa(ganodama,aureria n’ibindi…).Ayo moko 4 arimo amwe aribwa n’andi avura indwara zinyuranye. Twegereye madamu ZAINABU KAYITESI inzobere mu bahugura aba bagororwa adutangariza ko ibihumyo biribwa bifite akamaro kanini kuruta kurya inyama cyangwa kunywa amata kuko ngo usanga nta ngaruka mbi n’imwe iterwa no kurya igihumyo ariko ku barya nk’inyama ugasanga habaho impungenge zo kurwa indwara yitwa goute mu rurimirw’igifaransa.Cyongerera ababyeyi bonsa amashereka,kigabanya ububabare bw’umubyeyi igihe yibaruka kandii kikoza imiyoborantanga ku bagabo,ndetse ngo gifasha n’abakora imirimo y’ingufu. Ubu iyi koperative iri muri gahunda yo guhugura bamwe mu bagororwa bari mu magereza ari mu rwanda kugira ngo iki gihingwa kirusheho gutera imbere mu rwanda ku buryo bwiza maze buri munyarwanda wese agihinge nk’uko ahinga ibindi bihingwa dore ko cyo kidasaba ubutaka bunini kandi iyo uhinze rimwe usarura inshuro eshatu.Ubu ikilo k’ibihumyo ngo kigeze ku mafaranga 1500 y’urwanda. MURENGERANTWARI Dominique

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :