Kunkunga y’umushinga GLOBAL FUND, ifatanije n’ishyirahamwe rigamije iterambere binyujijwe mu itangazamakuru ADECCO, bahuguye abajyanama b’ubuzima bo mukarere ka Kayonza Umurenge wa Kabarondo. Aya mahugrwa agamije guhindura imyumvire y’abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro babyara abo bashobora kurera. Aha abo bajyanama bigishijwe uburyo butandukanye bwifashishwa mu kuboneza urubyaro, bikazafasha guhuza umusaruro n’umubare w’abagize umuryango. Muri aya mahugurwa kandi bagarutse ku kamaro ko gukoresha agakingirizo, aho basobanuriwe ko, ari uburyo bwizewe mu kurinda indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina, zirimo imitezi, mburugu n’izindi. Abo bajyanama rero basabwe ko ibyo bigishijwe bagomba kubigeza kubandi, dore ko umubare w’abaturage urushaho kwongera umuvuduko, mu gihe ubukungu bwo butiyongera.
Pegy MUKANEZA
03/06/2010 à 09:35 |
Nonese bya bindi by’ijwi ko utabishyizeho ? Cyangwa warabyibagiwe?