INAMA Y’ABAFATANYABIKORWA BA KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA SIDA [CNLS]

 Abafatanyabikorwa ba CNLS bafatanije na comitte z’uturere zishinzwe kurwanya SIDA; baturutse mu turere twa Rwamagana, Kirehe, na Ngoma bagiranye inama, yari igamije kwigira hamwe icyakorwa mukurushaho kwita ku bagenerwabikorwa babo. Iyi nama yabereye mu nzumberabyombi y’Akarere ka Ngoma yitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Nkuko bitangazwa na Bwana J.Claude umuhuzabikorwa wa CDLS mu Karere ka Ngoma, yavuzeko ari byiza ko ibyemezo bifatwa abaturage aribo bagomba kubigiramo uruhare cyane ko arinabo byagenewe. Ati kuko n’ubundi ubushobozi n’ubuyobozi byegerejwe abaturage , niyo mpamvu ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA ari nabo bagenerwabikorwa, bagomba kugira ijambo n’uruhare mubikorwa bigamije iterambere ryabo. Uturere natwo turasabwa kurushaho gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa babo kandi neza, kandi uruhare rwabo rukagaragara. Iki gikorwa cy’itegurwa ry’igenamigambi ry’umwaka wa 2010-2011, rizatuma buri mufatanyabikorwa wese wa CNLS abasha gutanga inkunga kandi azi n’icyo ayitangiye.

Pegy MUKANEZA

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s


%d blogueurs aiment cette page :